Patriots Basketball Club yegukanye igikombe cy’imikino mpuzamahanga yo kwibuka abakinnyi ba Basketball n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, itsinze Boundes yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo amanota 66-64.
Muri uyu mukino Patriots yarangije uduce twose iri imbere ya Boundes, agace ka mbere karangiye Patriots ifite amanota 21-12, agace ka kabiri karangira ifite amanota 34-33, agace ka gatatu karangiye ari ari 48-53 naho aka kane birangira ari amanota 66-64.
Umukinnyi mwiza w’iri rushanwa yabaye Kubwimana Kazingufu Ali ukinira Patriots Basketball Club.
Kazingufu yatangaje ko iri rushanwa ryari ku rwego rwo hejuru akurikije uko yabonye andi makipe.
Kazingufu yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko iyo mikino ibahaye isomo ryo kwitegura imikino mpuzamahanga izaba mu minsi iri imbere.
Umutoza wa Patriots BBC, Muhenuka Henry, atangaza ko umukino wari ku rwego rwo hejuru, kuko umukino warangiye nta kinyuranyo cyinshi cy’amanota gihari.
Umutoza wa Boundes BBC, Louis Safari, atangaza ko irushanwa ryari riteguye neza ku buryo amakipe yari akomeye ariko imisifurire itagenze neza.
Safari avuga ko abasifuzi basifuye nabi, kuko ikipe bari bahanganye yo batayisifuriye amakosa yabaga yakoze.
Uwo mukino wa nyuma wakinirwaga kuri Sitade Amahoro (Petit Stade) i Remera kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2016.
Uwo mukino wari witabiriwe n’abantu benshi batandukanye bari baje kureba uko ayo makipe ahangana, kuko Patriots BBC yatwaye shampiyona yo mu Rwanda mu gihe Boundes BBC yegukanye shampiyona y’i Bukavu.
Patriots BBC yegukanye icyo gikombe cyari gifitwe na Espoir BBC mu mwaka ushize yatsinze PJB-Goma.
Mu bagore ikipe yegukanye igikombe cyo kwibuka ni Berco Star yatsinze APR BBC ku mukino wa nyuma ku manota 58-55.
Umukinnyi mwiza w’irushanwa mu bagore yabaye Nezerwa Ines.
Nyuma y’umukino Mbanzumutima Charles, umutoza w’ikipe ya APR ya Basketball yatangaje ko abakinnyi be babuze ubunararibonye muri uwo mukino bigatuma bawutakaza.
Berco Star yegukanye iki gikombe cyiswe “Memorial Gisembe” wahoze ari umukinnyi wa Espoir icyisubiza kuko no mu mwaka ushize ariyo yari yaracyegukanye.
No comments:
Post a Comment