Wednesday, March 8, 2017

Basketball: Bamwe mu batoza bitabiriye amahugurwa ya Special Olympics





Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 hasojwe amahugurwa y’abatoza mu mikino ngorora mubiri ikinwa n’abafite ubumuga bwo mu mutwe (Special Olympics), muri Special Olympics habamo imikino myinshi itandukanye harimo n’umukino wa Basketball.

Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball, FERWABA, ryahagarariwe na Nshimiyimana Nestor ari nawe wabaye uwa mbere muri aya mahugurwa akaba yagize amanota 85%, Uwase Denise yagize amanota 75%.
Charles Nyambe wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball ya Malawi, akaba yarabaye n’umusifuzi mpuzamahanga w’umukino wa Basketball niwe watanze aya mahugurwa y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe. Kuri ubu akaba ari umuyobozi mukuru wa Special Olympics muri Africa.

Imikino y’abafite ubumuga bwo mutwe yashinzwe mu mwaka w’1968 na Madamu Shrive Kennedy Eunice, muri Chicago Field, Illinois muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba ari mushiki wa John Fitzgerald Kennedy Perezida wa 35 wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

No comments:

Post a Comment