Wednesday, March 8, 2017

Abanyarwanda babiri bagiye kwiga basketball muri USA.






Abasore babiri b’Abanyarwanda, Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukurikirana amasomo y’umukino wa basketball.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Facebook rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), Furaha na Shema buriye indege ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 25 Kanama 2016.
Aba basore baherutse kugaragara mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yari mu mikino nyafurika riherutse kubera i Kigali, bahawe buruse yo kwiga birushijeho umukino wa basketball n’umuryango uteza imbere uyu mukino wa Lute Olson Mo Tangara world Basketball aho baziga mu ishuri rya Quality Education Academy muri Leta ya Calorina y’Amajyaruguru.
Mbere y’uko burira indege, aba basore bagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FERWABA, Mugwiza Désiré ndetse n’umuyobozi ushinzwe tekiniki muri iri shyirahamwe Shema-Maboko Didier bombi babagiriye inama ku byerekeye uko bagomba kwitwara mu masomo bagiyemo n’akamaro bibafitiye hamwe n’igihugu cyabo muri rusange.
Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn batoranyijwe n’uyu muryango uharinira iterambere ry’umukino wa basketball ubwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yari mu mwiherero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere gato y’uko irushanwa nyafurika ry’uyu mukino mu batarengeje imyaka 18 ritangira, aho bari mu mujyi wa Tuscon muri leta ya Arizona.

No comments:

Post a Comment